PIASS • Itangazo ryo kwiyandikisha 2019-2020 | Blog

PROTESTANT INSTITUTE OF ARTS AND SOCIAL SCIENCES

FAITH AND SCIENCE FOR LIFE.

Application for September Intake 2019 Now Open

PIASS,Huye Po Box 619,RW

Office of Quality Assurance :(+250)788623526

Office of Vice Chancellor :(+250)788310811


Registrar's Office:(+250)785150811,registrar@piass.ac.rw



Itangazo ryo kwiyandikisha 2019-2020

Posted September 10, 2019
Category Announcements


ITANGAZO RYO KWIYANDIKISHA

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS) buramenyesha abantu bose bifuza kwiga no gusubukura amasomo mu mwaka w’amashuri 2019/2020 ko kwiyandikisha muri gahunda y’amanywa, nimugoroba, weekend no mu biruhuko byatangiye ku mashami y’iryo shuri aherereye mu mugi wa Huye mu karere ka Huye n’i Rubengera mu karere ka Karongi muri programme zikurikira:
 
Programu zijyanye n’uburezi
  • Bachelor of Education with honours in Business Studies
  • Bachelor of Education with honours in History and Geography
  • Bachelor of Education with honours in Geography and Mathematics
  • Bachelor of Education with honours in Kinyarwanda and English
  • Bachelor of Education with honours in Educational Planning and Management
  • Bachelor of Education with honours in School Psychology
 
Programu zijyanye n’iterambere, gutunganya imigi n’umutungo kamere
  • Bachelor of Arts with honours in Urban Management
  • Bachelor of Arts  with honours in Natural Resources and Environmental Management
  • Bachelor of Development Studies with honours in Rural and Community Development
  • Bachelor of Development Studies with honours in  Peace-building and Development
 
Programu zijyanye na Tewolojiya
  • Bachelor of Theology in Protestant Theology
  • Master of Theology in Christian Ethics and Leadership
  • Master of Theology in Community Care and Development
Ku biga muri gahunda y’amanywa mu mwaka wa kabiri no mu mwaka wa gatatu kwiga bizatangira ku wa mbere taliki 21 Ukwakira 2019, naho abatangira mu mwaka wa mbere ku manywa, nimugoroba na weekend gutangira ni ku wa gatanu taliki ya 25 Ukwakira 2019. Kwiyandikisha bikorwa buri munsi kandi bizarangira ku italiki ya 15 Ugushyingo ku banyeshuri biga ku manywa, 17 Ugushyingo ku biga muri weekend, na 22 Ugushyingo ku biga mu biruhuko.  Abiyandikisha kwiga mu mwaka wa mbere bazakora isuzumabumenyi ry’Icyongereza ku wa gatandatu taliki ya 26 Ukwakira saa munani z’amanywa.

Uwiyandikisha agomba kuba yaratsinze neza (nibura amasomo abiri) kandi ashobora gukurikirana inyigisho mu rurimi rw’icyongereza. Amafaranga yo kwiyandikisha ni 45,000frw yishyurwa kuri Konti 108001 m’ Umwalimu SACCO cyangwa 050-0085129-77 muri Banki ya Kigali na konti 461-233332-11 muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
 
Tubafitiye amacumbi meza y’abanyeshuri arimo konegisiyo ya interineti.
Ukeneye ibindi bisonamuro wabariza kuri telephone igendanwa 0785150811 cyangwa ugasura urubuga www.piass.ac.rw
 
Bikorewe i Huye ku wa 10 Nzeri 2019
 
 
Rev. Prof. Elisée MUSEMAKWELI
Umuyobozi Mukuru wa PIASS